Africa Great Lakes Democracy Watch



Welcome to
Africa Great Lakes Democracy Watch Blog. Our objective is to promote the institutions of democracy,social justice,Human Rights,Peace, Freedom of Expression, and Respect to humanity in Rwanda,Uganda,DR Congo, Burundi,Sudan, Tanzania, Kenya,Ethiopia, and Somalia. We strongly believe that Africa will develop if only our presidents stop being rulers of men and become leaders of citizens. We support Breaking the Silence Campaign for DR Congo since we believe the democracy in Rwanda means peace in DRC. Follow this link to learn more about the origin of the war in both Rwanda and DR Congo:http://www.rwandadocumentsproject.net/gsdl/cgi-bin/library


Tuesday, August 3, 2010

Uburyo Leta ya Kagame yashatse guhekura Col Karegeya

Mu minsi ishize Leta ya Kigali yacuze umugambi wo kwica umwana wa Col Karegeya aho ari mu buhungiro muri Afrika y’Epfo bamusanze ku ishuri yigaho muri icyo gihugu yahungiyemo.

Nyuma yo gushaka kwica Gen Kayumba Imana igakinga ukuboko, Kagame na bagenzi be bakoze inama yari igizwe na Gen Kayonga , Gen Nziza na Kagame ikaba yari igamije kwiga uburyo bahuhura Gen Kayumba bakanahana Col Karegeya ngo kubera kubagambanira agenda amena amwe mu mabanga ya Kagame na Leta ye.

Bafashe ibyemezo byukuburizamo no gutera ubwoba Leta y’Afrika y’Epfo yari imaze kubashyira mu majwi ko bagize uruhare mu gushaka kwica Gen Kayumba, gufungura Gen Kazura kubera ko mission yari imaze kurangira yo kurasa Kayumba kandi ko byari bimaze kugaragara ko atamenyekanye.

Mu nama abo bakuru b’ingabo bakoranye na Perezida Kagame bafashe icyemezo cyo kubabaza mugenzi wabo Col Karegeya bashimuse umukobwa we wiga Cape Town muri Afrika y’Epfo, akaba yigira kure yaho Se atuye.

Mbere yo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Perezida Kagame yabanje kujya mu nama ya FPR abanza gusebya Col Karegeya, avuga  ko ngo yamenye ko atari umunyarwanda; ariko yanga ko bigaragara ko ari Col Karegeya yibasiye gusa aza no kubwira abanyamuryango ko Col Karegeya afatanyije na Dr Teogene Rudasingwa  kugambanira igihugu ngo akaba ababajwe n’ukuntu ariwe watoraguye Dr Maj Rudasingwa ku muhanda wa Nakasero kandi akaba ariwe umugambanira.
Abanyamuryango baraho nk’uko tubibwirwa n’umwe waruhari ngo bahise bumirwa uburyo icyo gihe Kagame n’ubushobozi bwe ndetse n’ubuzima yarafite icyo gihe,  yatoragura umuntu w’umuganga “Doctor”, ku muhanda!

Nyuma yiyo nama  Gen Jack Nziza yahaye amabwiriza umukozi wa Ambasade witwa Claude Nikobisanzwe kujya gushimuta no kwica umwana wa Col Karegeya witwa Portia Karegeya aho yigira muri Afirika y’Epfo (Cape Town ) ariko Imana ikinga ukuboko,  inzego z’iperereza z’Afrika y’Epfo zahise zitahura uwo mugambi mubisha umukozi wa Ambasade bwana Claude Nikobisanzwe atarawushyira mu bikorwa.

Amakuru atugeraho atubwira ko inzego z’umutekano zahise zimenya ko ariwe uri k’isonga mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ubwicanyi akoresheje amafaranga menshi aturuka mu nzego z’iperereza z’i Kigali. Ariko amakuru atugeraho yemeza ko  Leta y’ Afrika y’epfo imuzi  ariko bakimukoraho iperereza mu rwego rwo kugwiza ibimenyetso.
 
Twifuje kuvugana n’abayobozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda ndetse n’Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ngo bagire icyo babitubwiraho ariko ntibyadushobokera.

Enhanced by Zemanta

2 comments:

oakleyses said...

air jordan, louis vuitton pas cher, ralph lauren pas cher, ralph lauren, longchamp, north face, sac louis vuitton, north face pas cher, mulberry, nike roshe, longchamp, roshe run, vans pas cher, lululemon, michael kors uk, burberry pas cher, timberland, mac cosmetics, louis vuitton, nike air force, hollister, oakley pas cher, guess pas cher, hollister, longchamp pas cher, hollister, nike free pas cher, chaussure louboutin, nike free, air max, nike trainers, lacoste pas cher, sac michael kors, hermes pas cher, nike blazer pas cher, louis vuitton uk, scarpe hogan, new balance pas cher, nike roshe run, tn pas cher, ray ban uk, nike huarache, sac vanessa bruno, barbour, converse pas cher, ray ban pas cher, nike air max, abercrombie and fitch, vans outlet, michael kors canada

oakleyses said...

uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing