Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikesha abantu batandukanye bemeza ko Perezida Kagame ari umwe mu ba Perezida baba bashinjwa ubwicanyi bw’abantu bakomeye muri Afrika.
Perezida Kagame wayoboye FPR Inkotanyi ikiri mu ishyamba akaza kugera k’ubutegetsi amaze guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana, arashinjwa kuba ariwe warashe indege yamuhitanye we na Perezida w’u Burundi Ntaryamira. Akaba kandi ashinjwa kwica Perezida Desire Kabila wayoboraga Congo (Kinshasa ).
Ibi arabishinjwa n’abantu batandukanye, harimo abo mu miryango ya banyakwigendera, abanyamahanga batandukanye, n’abamwe mu basirikare yari ayoboye muri FPR Inkotanyi.
Twabibutsa ko FPR Inkotanyi yakunze gushinjwa n’abantu benshi batandukanye ibyaha by’intambara, ndetse abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko Prof. Erlinder, umunyamerika uherutse gufungirwa mu Rwanda ashinjwa guhakana jenoside yaba bimwe mu byo yaziraga harimo gushinja Kagame ibyaha by’intambara.
Uretse kandi gushinjwa kwica abasivile bari mu nkambi ya Kibeho, n’impunzi zari mu cyahoze ari Zaire , arashinjwa no kuba ariwe wahitanye Perezida Desire Kabila.
Amakuru dukesha bamwe mu bashinzwe inzego z’iperereza yemeza ko igisirikare cya Kagame cyatangije intambara muri Zaire (yaje guhinduka Congo) kugira ngo gihirike ubutegetsi bwa Mobutu wari ucumbikiye abari bamaze gukora ubwicanyi mu Rwanda no gushaka uburyo yabona amabuye y’agaciro kuko Congo iyakizeho cyane.
Kagame rero akaba yarabonye ko abo bantu bari batangiye kwisuganya bashaka kongera ku mutera, ntabwo yabyihanganiye yashatse uburyo yatera Zaire ubu isigaye ari Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo . Gutera ariko yatinye gutera wenyine, hagombaga gushakishwa abantu bafatanya kugirango abone impamvu zo gutera igihugu cy’abandi.
Muri abo yafatanyije nabo harimo abanyamurenge, n’abandi baturage bo mu bwoko bw’abatutsi ba Congo icyo gihe bicwaga banzwe cyane muri Congo .
Sabo gusa Kagame yashatse kuko yagiye gushaka na Muzehe Kabila Desire wabaga mu buhungiro muri Tanzaniya kandi wari wararwanije ubutegetsi bwa Mobutu igihe kirekire.
Kabila yitirirwa intambara hanyuma u Rwanda ruba abashyigikiye iyo ntambara kuko bitari byoroshye kuvuga ko igihugu cyateye ikindi, kubisobanurira amahanga byari kugorana.
Kagame yatangiye intambara yitwaje abo bantu bose twavuze haruguru, ararwana ndetse mu gihe gito cyane aba ahiritse Mobutu wari urwaye aba arapfuye, ashyiraho Kabila Desire, nawe mu gihe gito ntabwo bashoboye kumvikana kuko yahise yirukana abasirikare b’abanyarwanda bari muri Congo, dore ko na Chef wa Etat Major wa Congo icyo gihe yari umunyarwanda Gen Kabarebe James.
Muri icyo gihe bavuga ko Kagame yaba yarashwanye na Kabila kuko Kagame yashakaga kumushyiraho igitugu adashakaga ko Kabila yigenga.
Ibintu ariko ntibyamuguye neza kuko bakimara kwirukanwa aribwo Kagame yahise atangira indi ntambara ashaka na none kurwana n’uwo yashyizeho k’ubuyobozi, Kabila, intambara ariko ntabwo yamworoheye kuko Muzehe Kabila yahise ashaka ibihugu by’inshuti ze harimo Angola na Zimbabwe baza kumufasha kurwana na Kagame.
Icyo gihe Kagame ntiyashoboye kugera k’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Kabila. Ndetse yahise agira ibyago kuko bamwe mubo yari yitwaje avuga ko arwanira Abanyamurenge batavugaga rumwe, ndetse bamwe batangira kumwigomekaho kuko politiki ye batayumvaga neza, nibwo abitwaga ba Masunzu b’abanyamurenge batangiye kurwana n’abasirikare ba Kagame. Ndetse kugeza ubu bavuga ko Kagame ari mu bantu bishe abanyamurenge.
Kagame utajya ukozwa imishyikirano ntabwo yajuyaje ahita ajya kubarasa, maze abo yarwaniraga baba bahindutse abanzi be.
Intambara yo gukuraho Kabila, iba iramunaniye ndetse n’abantu yari yitwaje avuga ko arwanira baba batangiye kumuhinduka. Ibi byabaye kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko kumvikana na Kagame bitoroshye, cyereka wemera ibyo akora byose, kabone niyo byaba ari amakosa.
Amakuru atugeraho ava ahantu hizewe avuga ko aribwo yahise atangira gushaka uburyo yakwica Perezida Kabila.
Ntibyatinze kuko ngo umupango wo kumwica wateguwe na Perezida Kagame yicwa kuburyo budasobanutse hakoreshejwe umwe mu basirikare bamurindaga.
Kugeza ubu Kagame akaba ariwe mu Perezida muri Afrika ushinjwa kwica abaperezida batatu bose.
Charles I.
1 comment:
uggs on sale, babyliss pro, chi flat iron, jimmy choo shoes, canada goose uk, nfl jerseys, celine handbags, asics shoes, p90x workout, moncler, mcm handbags, mont blanc pens, insanity workout, north face outlet, canada goose pas cher, ghd, moncler outlet, lululemon outlet, valentino shoes, soccer jerseys, herve leger, giuseppe zanotti, wedding dresses, instyler ionic styler, soccer shoes, birkin bag, ugg outlet, ugg boots, baseball bats, north face jackets, iphone 6 case, bottega veneta, marc jacobs outlet, moncler, moncler, rolex watches, new balance outlet, uggs outlet, reebok shoes, ugg, nike air max, beats headphones, canada goose outlet, canada goose, abercrombie and fitch, ugg soldes, canada goose outlet, canada goose outlet, ferragamo shoes, hollister clothing
Post a Comment